ABANYARWANDA B’IMPUNZI BISHYIZE HAMWE IMANA YABASANGA IBAFASHA GUHUNGUKA

Mu mwaka wa 2023, muri gahunda y’Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP irebana n’ubumwe bw’abanyarwanda, nasobanuye mu biganiro natanze kuri radio URUMURI igitekerezo cyo gushyiraho umuryango uhuza abanyarwanda b’impunzi kugirango uzabafashe gutahuka mu gihugu cyacu cyiza cy’U RWANDA. Ndashimira cyane abanyamakuru n’abandi banyarwanda bamfashije gutangaza no gusakaza icyo gitekerezo. Ubwo butumwa nongeye kwibutsa uyu munsi […]

Aho gushoza intambara ku Bahutu, Abatutsi, n’Abatwa, nimwice ayo ngirwamoko ya politiki

Banyarwandakazi, Banyarwanda bavandimwe ndabaramukije kandi mbifurije amahoro. Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, ubwiyunge buyobowe n’Amategeko n’ibuganiro, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuza-Nungabantu.  Muri uyu mwanya tugiye kuganira ku ngingo ifite umutwe ugira uti : Aho gushoza intambara ku Bahutu, […]

Ubuhunzi bw’abanyarwanda buzarangizwa na Sosiyete Sivili

Ubuhunzi bw’abanyarwanda buzarangizwa n’umuryango mugari wa Sosiyete Sivili, kuko ari abanyepolitiki bo mu mashyaka ari n’abanyepoliki b’abasilikare, bose guhuza abanyarwanda byarabananiye. Iyo mpinduka nshya izakorwa ite ? Ibitanya abanyarwanda byose tubyamagane. Urugamba rw’amahoro rurakomeye ariko rurakomeje …

ITANGAZO N° 3/CASCR/2025 ku mihango yo KWIBUKA 31 abazize itsembabwoko n’ubundi bwicanyi 1990-1994

IMPUZAMASHYIRAHAMWE YA SOSIYETE SIVILI NYARWANDA (C.A.S.C.R) Collectif des Associations de la Société Civile Rwandaise Collective of Rwandan Civil Society Associations 15, rue des Dardanelles, 4800 Verviers, Belgique E-mail : ccscr.cadredeconcertation@gmail.com     ITANGAZO N° 3/CASCR/2025 rirebana n’imihango yo kwibuka abanyarwanda bazize itsembabwoko n’abandi bantu bose bakorewe ubundi bwicanyi kirimbuzi mu Rwanda mu ntambara ya 1990-1994 […]

Twibohoye ingengabitekerezo z’ingirwamoko ya politiki. NTITUYEMERA !

Muri iyi minsi, ku mbuga nkoranyambaga hari abanyarwanda basigaye bavuga ku mugaragaro ko ibyiswe amoko  »Hutu, Tutsi na Twa » batayemera. Bagira bati  »ayo moko ntituyemera ». Abo babivuga kandi ntabwo ari abantu bari mu kigero cy’urubyiruko gusa ahubwo harimo n’abandi bakuze bari hejuru y’imyaka 40. Ni ukuvuga rero ko abo banyarwanda bahinduye imyumvire ku byiswe amoko […]